HomeAmoko GakondoIngoma Renge & Inzego

Apollinaire Muvunanyambo
UMURAGE W'U RWANDA GAKONDO
IJAMBO RY’IBANZE
Amateka y’u Rwanda yasobanurwa neza hakurikijwe ibikurikira:

1) Amateka y’amoko Gakondo

2) Ingoma Renge (y’abarenge)

3) Ingoma Nyiginya ( y’abanyiginya)

4)Ingoma ya Gikoloni (y’Abazungu)

5) Ingoma ya Repubulika;

  •   5.1 Repubulika mbere ya Genocide
  •   5.2 Repubulika nyuma ya Genocide

Abami Gakondo.

Mbere y’Ingoma Nyiginya , ndetse na mbere y’Ingoma Renge, amoko gakondo yari afite imiyoborere yihariye kuri buri bwoko. Umwami wa buri bwoko yari afite akarere agenzura abifashijwemo n’abatware b’imiryango.

Abami bari barindwi bafite ibihugu byabo kuri buri bwoko gakondo :

Umwami w’abasinga, uw’ababanda, uw’abazigaba, uw’abanyiginya, uw’abongera, uw’abagesera n’uw’abenemgwe. 

Ubuyobozi bwa buri bwoko bwubahirizaga imbibe z’ibihugu byabo. Indimi zabo zigomba kuba zarajyaga gusa birunvikana nkuko ikinyambo cyangwa amashi n’ikinyankole bijya gusa n’ikinyarwanda.

Nyuma y’imyaka myinshi abo bami barindwi baje gukora igihugu kimwe kitwa u Rwanda ruyobowe n’umwami w’abarenge. Ubwo rero uwo mwami w’abarenge yabaye umwami w’abami. Abo bami bandi bagumagaho ariko bakayoboka umwami w’abarenge. Umwami w’barenge ni nawe wari umwami w’abasinga kandi ageretseho no kuba umwami w’abo bami bandi basigaye.

JENI niwe mwami wanyuma w’umurenge wabaye umwami w’uRwanda. Umwami wamusimbuye ni umwami w’abanyiginya witwaga Gihanga.  

Gihanga yari asanzwe ari umwami w’abanyiginya gusa. Nkuko byari umuco ko Ingoma itibwa iragwa, birunvikana ko Gihanga yarazwe ingoma y’uRwanda hakurikijwe ubwiru bw’abarenge.

Ku ngoma Nyiginya u Rwanda rwaje gucikamo ibihugu byinshi biyobowe n’abami benshi harimo n’abakomoka kuri Gihanga nko mu Ndorwa, mu 
Bugesera bw’abahondogo ,UBushubi n’uBunyabungo.

Ibi byo kwigomeka ku ngoma Rwoga byatumye uRwanda rwa Gihanga rucikamo uduhugu twinshi. Ibi nibyo bizatera impungenge abami b’umushumi b’ingoma nyiginya aho byaje gukomera kuri Ruganzu I Bwimba wabaye umutabazi w’umucengeri. 

Kuva icyo gihe abami b’ingoma Nyiginya bahagurukiye kongera kwagura uRwandas rwa Gasabo ariko ntibigeza barugeza ku ubwaguke(ubunini) bw’igihe cya Gihanga.

Ibyo bisobanuwe neza mu gitabo “Umurage w’u Rwanda Gakondo”.

Ese abatwa bo bari he? Padiri Kagame avugako bari batuye mu mashyamba hamwe n’ayo moko gakondo navuze haruguru. Ni nayo mpanvu aribo batangwagaho abagabo bo gukemura imanza z’imipaka hagati y’amoko gakondo.

Twibuke ko muri 1932-36 igihe bandikaga Tusi, Hutu, mu mabuku ku ngoma nyiginya bashingiraga ku umubare w’inka bari batunze muri buri rugo uretse kun go z’ Abatwa. Ibi bisobanurako umutwa w’iki gihe asangiye urwego n’uwo akomokaho mbere ya 1936. Nyamara umuhutu n’umututsi w’iki gihe (uretse abana b’umwami) ntibazi urwego rw’umukurambere wabo yari afite mbere ya 1936 kereka kubimenya muri rusange ko bashoboraga kuba muri Rubanda rusanzwe rw’umwami, abatusi, abahutu n’abagaragu. 

Abami b’Ingoma Nyiginya mu Rwanda:


Umwaka (igihe)Izina ry’ubwami Iry’ubututsi
1091-1124  Gihanga Ngomijana
1124-1157  Kanyarwanda I Gahima I
1157-1180   Yuhi I Musindi
1180-1213  Ndahiro I Ruyange
1213-46  Ndoba  
1246-79  Samembe 
1279-1312  Nsoro I Samukondo
1312-45  Ruganzu I Bwimba
1345-78  CyilimaI Rugwe
1378-1411  Kigeli I Mukobanya
1411-44  Mibambwe I Sekarongoro I Mutabazi
1444-77  Yuhi II Gahima II
1477-      Ndahiro II Cyamatare
1510-43  Ruganzu II Ndoli
1543-76  Mutara I Nsoro II Semugeshi
1576-     Kigeli II Nyamuheshera
1609-42  Mibambwe II Sekarongoro II Gisanura
1642-75   Yuhi III Mazimpaka
               Karemera I Rwaka
1675-1708  Cyilima II Rujugira
1708-41-   Kigeli II Ndabarasa
1741-46  Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo
1746- 1820  Yuhi IV Gahindiro
1820-1853  Mutara II Rwogera
1853-95  Kigeli III Rwabugili
1895-96  Mibambwe IV Rutarindwa
1896-      Yuhi V Musinga
1931-59   Mutara III Rudahigwa
1959-      Kigeli V Ndahindurwa


Wifuza kino gitabo, wakigurira kuri

LIBRAIRIE CARITAS RWANDA. 

Ushobora no kuntelephone kuri:  (+250) 0788304915

E-mail: muvunabo@yahoo.fr

Search Term: